Ibyavuzwe n'abahanga 07

Gushidikanya ni intangiriro y'ubunararibonye.

Uburezi ni inkongi y'urumuri ariko ntabwo aribwo bwuzuza ubwato.

Uburanga bw'umukobwa bwamugeza ibwami byihuse ariko ubwenge bwe nibwo bugena igihe azamarayo.

Imenye weho ubwawe.

Ntabwo isi ikeneye ibintu byinshi,amafaranga y'umurengera cyangwa politike zihambaye ahubwo ikeneye abantu bakwiriye.

Hari ikintu gikomeye gushobora ariko kandi gihambaye mumibanire yawe n'abandi, kugenzura amarangamutima yawe.

Uko ibintu birangiye nibyo bigaragaza ubushobozi.

Ukeneye abagutenguha kuko bizatuma urushaho kwizera Imana yonyine.

Ibyo ifi yikora mumazi sibyo yikora mumavuta.

Burya hari igihe muntu atumva ibyo abwiwe ahubwo akumva ibyo ashoboye.

Igiti kigoramanze nicyo kiramba mu ishyamba naho ikigororotse ntikirama kuko ababaji baza aricyo barangamiye kandi kiba kinagaragarira buri wese, niyo mpamvu abavugira mu migani badapfa kwibasirwa n'uwariwe wese.

Icyo ukeneye kumenya neza kandi cy'ingenzi kuruta ibindi ni ukwimenya weho ubwawe

Amafaranga ni imibare itagira iherezo.

Ntakindi inzu imaze uretse kuturinda izuba, imvura n'imbeho ibindi bitari ibyo kuriyo ntacyo bimaze.

Umwambaro ntakindi umaze kitari uguhisha ubwambure ibitari icyo ntacyo bimaze.

Ibyo udashoboye guhindura byigutesha umutwe hindura ibyo ushoboye ibindi igihe kizabyikorera

Witindana inkono ishyushye mu biganza byawe ngo ni uko wamaze igihe kinini uyicanira yirekure nibitaba ibyo iragutwika.

Ugomba kwigenga ku kigero gishoboka cyose.

Iga kubana n'abantu bose ibanga ntarindi ni ukwihanganira uko bari no kwirengagiza ibyabo.